UBUZIMA

UBUZIMA RUSANGE

Ibikorwa byibandwaho mu kwita ku buzima rusange bw'abaturage ni ukwirinda indwara, gutuma abantu barushaho kuramba, ndetse no guteza imbere ubuzima. Ibyo bikorwa bijyana no kwita no kugenzura ibidukikije, kugenzura no kurinda ubwandu abaturage, kwigisha abantu amahame y'isuku, kwita ku mikorere y'inzego z'ubuzima kugira ngo zibashe kumenyera ku gihe ibibazo byugarije ubuzima no gufata ingamba z'ubuvuzi zikwiye. Hibandwa kandi ku gufasha inzego zitandukanye gukora ibishoboka byose kugira ngo ubuzima bwa buri wese bube bwiza, intego nyamukuru igamijwe ari ugufasha ikiremwamuntu kugera ku burenganzira ndakumirwa bwo kugira ubuzima no kuramba.

Kwita ku buzima rusange bishatse kuvuga guhuriza hamwe ibikorwa bigamije guteza imbere, kurinda, kubungabunga no kurengera ubuzima bw'abantu, amatsinda y'abantu, ndetse n'abanyagihugu bose muri rusange.

  • Muri ibyo bikorwa, imbaraga nyinshi zishyirwa mu kwirinda, kurusha uko zishyirwa mu kwivuza
  • Hashyirwa kandi imbaraga nyinshi mu kwitwa ku bibazo rusange by'abaturage, aho kwibanda ku bibazo by'ubuzima by'umuntu umwe umwe.

Ibikorwa bigamije kubungabunga ubuzima rusange bireba buri wese. Ni na yo mpamvu abantu bose bakwiye gukangurirwa kubimenya no kubyitabira.