Buri muntu kuri iyi si dutuye afite imisusire ye yihariye. Nyamara iryo tandukaniro ntiribuza ko dufite ibindi byinshi duhuriyeho. Ibyo umuntu atandukaniyeho n'abandi iyo bihuye n'ibyo ahuriyeho na bo, ni byo bituma aba uwo ari we, akaba yagira imitekerereze cg imyitwarire inyuranye n'iy'abandi.
Umuntu rero yakwibaza igituma aba uwo ari we: igituma mu mitekerereze ye, mu myitwarire ye, mu migirire ye, atandukana n'umuvandimwe we, agatandukana n'inshuti ze, agatandukana n'abo babana mu matsinda abarizwamo mu buzima bwa buri munsi, agatandukana n'abo bareranywe. Yakwibaza no ku nkomoko y'iryo tandukaniro, ndetse n'ingaruka zaryo.
Ku rundi ruhande, hashobora kubaho kwibaza impamvu abantu runaka bahuza imitekerereze, imyitwarire cg imigirire.
Mu gihe runaka, umuntu ashobora kugira imitekerereze cg imyitwarire itari myiza, ishobora kumugiraho ingaruka, cg ikazigira ku bandi. Icyo gihe aba akeneye ubufasha bwihariye. Ubwo bufasha bushobora no gukenerwa ku babana n'umuntu runaka, inshuti ze, cg se umuryango we.
Gahunda y'ubufasha mu kugira imitekerereze n'imyitwarire iboneye ikoranwa indangagaciro n'amahame bya kinyamwuga birimo kugirirwa ibanga, kubaha abatugana, kwirinda kubacira imanza, no kubaha agaciro uko bikwiye.