Imibereho ya muntu igengwa n'urwunge, imikoranire no kuzuzanya kw'ibintu bitandukanye: umubiri, imitekerereze, imyemerere, n'imibanire ye n'abandi. Iyo muri ibi byose hagize igihungabana, bigira ingaruka ku bindi. Ni kenshi dusanga hari abantu imibereho yabo yadutera kwibaza, ariko uwo mwanya ntituwufate. Ni kenshi kandi tubona imyitwarire y'abantu tukayibazaho, ariko ntitubibonere igisubizo. Twifashishije ubuhanga mu bumenyamuntu (Psychologie na sociologie), tugerageza gutanga ubumenyi bw'ibanze bwadufasha kumva imyitwarire yacu, iy'abo tubana, inshuti zacu, abavandimwe bacu, abo twashakanye, abana bacu, abaturanyi, ndetse kukanatanga n'inama z'uburyo twafasha cg twabanira abantu runaka bafite imyitwarire idasanzwe.
Uwifuza amahugurwa yimbitse cg ubundi bufasha yakirwa neza muri RIME COMPANY LTD.