Imibereho n'imibanire n'abandi
KWIMENYA
UMUSOGONGERO
Buri muntu kuri iyi si dutuye afite imisusire ye yihariye. Nyamara iryo tandukaniro ntiribuza ko dufite ibindi byinshi duhuriyeho. Ibyo umuntu atandukaniyeho n'abandi iyo bihuye n'ibyo ahuriyeho na bo, ni byo bituma aba uwo ari we.
Umuntu rero yakwibaza igituma aba uwo ari we: igituma mu mitekerereze ye, mu myitwarire ye, mu migirire ye, atandukana n'umuvandimwe we, agatandukana n'inshuti ze, agatandukana n'abo babana mu matsinda abarizwamo mu buzima bwa buri munsi, agatandukana n'abo bareranywe. Yakwibaza no ku nkomoko y'iryo tandukaniro, ndetse n'ingaruka zaryo.
Ku rundi ruhande, hashobora kubaho kwibaza impamvu abantu runaka bahuza imitekerereze, imyitwarire cg imigirire.
Ibibazo nk'ibi bituma umuntu arushaho kwimenya, bityo akaba yamenya uko yitwara mu bihe bitandukanye, ndetse n'imbere y'abantu batandukanye. Bituma kandi umuntu yabasha kubyaza umusaruro iryo huriro, ndetse n'iryo tandukaniro. Bishobora no kumufasha kubona ibibangamye akwiye guhindura: ibimubangamiye n'ibibangamiye abandi.
Mbere yo kwinjira mu buryo bwimbitse mu myitozo igufasha kumenya uwo uri we, turabanza kwerekana uburyo abahanga basobanura kamere-muntu n'inkomoko yayo, ndetse n'igituma buri muntu atandukana n'undi.
Turifuriza ikaze umuntu wese wifuza kudufasha kugera kuri iyo ntego. Uwifuza na we zimwe muri services zitangwa na RIME COMPANY LTD nk'amahugurwa cg ubundi bufasha turamwifuriza ikaze.
Urugendo rwo kugerageza kwimenya, rujyana n'umuhate wo gusesengura ibyatumye uba uwo uri we: umuryango ukomokamo, ndetse n'amateka yihariye y'ubuzima bwawe.
1. Umuryango umuntu akomokamo
Ubushakashatsi bwagaragaje ko hari byinshi umuntu akomora ku babyeyi be ndetse n'abasekuruza be, bikamuranga kuva avutse kugeza apfuye.
2. Amateka yihariye y'ubuzima
Ubuzima umuntu yabayemo kuva avutse, bufatwa nk'igipimo cya mbere cyafasha kumenya umuntu uwo ari we. Ibihe byiza umuntu yagize mu mateka ye, ndetse n'ibikomere yabugiriyemo, bigira uruhare rukomeye mu gutuma aba uwo ari we.
IBY'INGENZI BITUMA UMUNTU AGIRA IMYITWARIRE RUNAKA
- Imibanire ye na nyina akiri umwana
- Umuryango avukamo: ababyeyi, abavandimwe
- muryango mugari yarererewemo: ababyara, ba nyirasenge, ba nyirarume, ba sekuru
- Abaturanyi n’andi matsinda yabayemo
- Inshuti, ishuri, akazi
- Itorero, Amakoraniro y'amasengesho, Imyemerere
- Umutekano, Imiyoborere, Uburenganzira, kurengerwa n'amategeko
- Amashyirahamwe arengera abantu bari mu kaga
- Imikorere y'inzego z'ubuzima
- Ibikorwa remezo, imyidagaduro
- Intumbero, ibitekerezo byerekeza ejo hazaza