Imibereho n'imibanire n'abandi

KWIYUBAKAMO KAMERE NYAYO

Ni iki wakora kugira ngo ugire ubuzima bukunyuze? Wabigenza ute kugira ngo ugere ku ntego nyamukuru ufite mu buzima bwawe? Wakwivana ute mu ngorane, agahinda, kubura umutuzo, cg kutigirira icyizere?

Muri make, ni iki wakora kugira ngo ugire umunezero uhoraho mu buzima bwawe?

Uru rubuga ruraguha inama wakurikiza kugira ngo wiyubakemo kamere ituma ubasha kugira amahoro muri wowe, ukabana neza n'abandi, ukabasha no kugera ku iterambere wifuza.

Mbere ya byose, icy'ingenzi ni ukugira inyota n'umuhate wo kwinjira muri urwo rugendo.

Dore iby'ingenzi byo kwitaho muri urwo rugendo:

1.Kugenga ibyiyumviro n'amarangamutima

2.Guhindura ibitekerezo bikocamye

3.Amahitamo afasha nyirayo

4.Kugira indoto n'icyerekezo bihamye

5.Gutsinda ubwoba n'ibitekerezo byo gucika intege

6.Kwigirira icyizere


KAMERE NYAYO

Kamere nyayo, ni ituma umuntu agira amahoro y'umutima, agahorana umunezero aho ari hose.

Kamere nyayo, ituma umuntu atagira icyo yikanga, aho ari hose kandi igihe cyose.

Kamere nyayo, igufasha gutera imbere no kugera ku byo wifuza.

Kamere nyayo, ituma buri wese yishimira kubana nawe, abakuzi bakifuza kumera nkawe.

KWIYUBAKAMO KAMERE NYAYO, BIZAGUHA KUGIRA AMAHORO ASESUYE NO KUGERA KU ITERAMBERE WIFUZA!

TUKWIFURIJE URUGENDO RWIZA MURI IYO NZIRA.