ABO TURI BO

IMVO N'IMVANO BYA RIME COMPANY LTD

RIME COMPANY LTD ni umuryango w’abantu bafite impano n’ubumenyi bitandukanye, biyemeje gutanga umusanzu wabo mu kugera ku iterambere rirambye.

Ishingwa rya RIME COMPANY LTD ryaturutse ku kubona ko muri iyi minsi harimo kwaduka ubuhanga bwinshi, ariko bamwe mu bo bwagombye kugirira umumaro ntibamenye ko ubwo buhanga buriho. Hakiyongeraho ko inzobere muri ubwo bumenyi zidafata umwanya uhagije wo gusobanurira "abagenerwabikorwa" icyo serivise zabo zabagezaho.

INYITO N'IGISOBANURO CYAYO

RIME ni impine y'amagambo y'icyongereza:

    • Research: "Ubushakashatsi"
    • Implementation: "Gushyira mu bikorwa (imishinga)"
    • Monitoring: "Gukurikirana ishyirwa mu bikorwa (ry'imishinga)"
    • Evaluation: "Isuzuma"

RIME kandi ni ijambo ry'igifaransa, rishaka kuvuga igikoresho cy'umubaji kizwi ku izina ry'Umuseno mu kinyarwanda.

RIME COMPANY LTD yahisemo iryo zina kugira ngo ihuze izo nyito zombi, zijyanye n'imikorere yayo:

Ubushakashatsi (Research):

Mu byo dukora byose, dushingira ku bumenyi (sciences) n'ibyo ubushakashatsi bwagaragaje.

Natwe ubwacu kandi, dufite intego yo guteza imbere ubushakashatsi: tubutegura, tubukora, tunatangaza ibyo bwagezeho.

Gushyira mu bikorwa imishinga (Implementation):

Mu gihe habayeho amasezerano na ba nyir'imishinga, RIME COMPANY LTD ifatanya n'ibigo, imiryango, ndetse n'abantu ku giti cyabo mu gushyira mu bikorwa imishinga bateguye. Muri icyo gihe, RIME COMPANY LTD ishobora kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye: amahugurwa, kubaka ubushobozi bw'abakozi (capacity building), gufasha mu itegurwa n'itumizwa ry'ibikenewe mu ishyirwa mu bikorwa ry'umushinga, n'ibindi byose bikenewemo ubumenyi. Hari n'imishinga RIME COMPANY LTD ubwayo ishobora gushyira mu bikorwa.

Gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga (Monitoring):

Ku bufatanye na ba nyir'imishinga, dukurikirana umunsi ku wundi ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga yabo, tukabafasha kubona icyo bakora kugira ngo bazagere ku ntego biyemeje.

Isuzuma(Evaluation):

Duharanira ko abantu bagira umuco wo gusubiza amaso inyuma, kugira ngo bishimire ibyo bagezeho, bakosore ibyo batatunganyije neza. By'umwihariko, dukoresha ubuhanga bugezweho mu rwego mpuzamahanga mu gusuzuma ibyo imishinga yo mu nzego z'ubuzima, imibereho myiza, uburenganzira bwa muntu n'iterambere yagezeho.

RIME COMPANY LTD NK'UMUSENO:

RIME COMPANY LTD ni igikoresho cy’imiryango, amashyirahamwe n'ibigo biharanira ko ubuzima bwa muntu bwarushaho kuba bwiza, kuko ibafasha kunoza imikorere yabo.

Mu bikorwa byayo, RIME COMPANY LTD ifasha abantu gushyira injyana mu mitekerereze yabo, mu mikorere, mu mivugire, mu mibereho no mu mibanire, bityo ibyari akajagari bigahinduka, bigafata isura nshya.

INTEGO YA RIME COMPANY LTD

Intego y'ibanze ya RIME COMPANY LTD ni ugutanga ubufasha mu by'ubumenyi-ngiro mu itegurwa, ishyirwa mu bikorwa, ikurikirana n'isuzuma ry'imishinga ikorwa mu nzego z'imibereho myiza, ubuzima, uburenganzira bwa muntu n'iterambere. Kuri ibyo hiyongeraho guharanira ko amakuru n'ubumenyi by'ibanze kugira ngo ibyo bikorwa bishoboke biboneka ku babikeneye (Ubushakashatsi).

IMIKORERE YA RIME COMPANY LTD

RIME COMPANY LTD yashyizweho kugira ngo ifashe "abanyamwuga" batandukanye kwereka abafata ibyemezo ubushobozi bwabo, n'icyo ubuhanga bwabo bwabamarira mu kuzamura ibigo n'imiryango yabo.

Imikorere ya RIME COMPANY LTD ishingiye ku gufasha "abanyamwuga" guhanga ibikorwa bishitura abafata ibyemezo, bakiyemeza kubiyambaza. Ku rundi ruhande, RIME COMPANY LTD igamije gufasha ibigo n'imiryango bitaragira amikoro ahambaye kugira amahirwe yo gukorana n'inzobere mu iterambere ryabyo.

Mu rwego rw'amasezerano y'imikoranire n'abandi, ibikorwa bya RIME COMPANY LTD biri mu byiciro2:

  • Gushyira mu bikorwa ibikorwa byateguwe n'ibigo, imiryango cg amashyirahamwe bifite ingengo y'imari;
  • Gukorana n'ibigo, imiryango cg amashyirahamwe mu bikorwa byo gushakisha abaterankunga cg abafatanyabikorwa.

INDANGAGACIRO ZA RIME COMPANY LTD

    • Amahoro, ituze n’umunezero kuri buri wese
    • Gukorana umurava icyo twiyemeje
    • Kwirinda guhemuka
    • Umurimo ukozwe neza
    • Ubwitange
    • Kubahana

GUSUBIRA AHABANZA/HOMEPAGE

rimecompanyspace.com/