INZEGO IBIKORWA BYA RIME COMPANY LTD BIGARAGARAMO

Imibereho n'imibanire n'abandi

Imibereho ya muntu igengwa n'urwunge, imikoranire no kuzuzanya kw'ibintu bitandukanye: umubiri, imitekerereze, imyemerere, n'imibanire ye n'abandi. Iyo muri ibi byose hagize igihungab ana, bigira ingaruka ku bindi. Inama n'inyigisho dutanga bituma abantu barushaho kugira icyerekezo gihamye cy'ubuzima bwabo ndetse no gushyira injyana mu migirire yabo, bityo bakabasha gutera imbere no kunoza imibereho yabo. Inama n'inyigisho zacu bigamije kubungabunga buri cyose muri biriya bice, ndetse no gutuma byose biba "injyamugambi" mu gutuma nyirabyo amererwa neza.

Ubuzima

Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima rivuga ko ubuzima ari "imimerere yuzuye yo kumva umuntu amerewe neza mu mubiri, mu mitekerereze n'imibanire n'abandi, akaba atari ukuba gusa umuntu adafite indwara".(OMS, 1948).Umusanzu wa RIME COMPANY LTD mu rwego rw'ubuzima ujyanye no gufatanya n'imiryango itandukanye mu gutegura imishinga iteza imbere ubuzima, kuyishyira mu bikorwa, ndetse no gukora ubushakashatsi. Muri urwo rwego kandi, RIME COMPANY LTD itanga inama, inyigisho n'amahugurwa bituma ubuzima burushaho kubungabungwa.

Uburenganzira bwa Muntu

Mu mwaka w'1948, umuryango w'abibumbye (UN) washyize ahagaragara itangazo ryerekeye uburenganzira bwa muntu. Kuva icyo gihe, ibihugu byagiye bigirana amasezerano agamije kubahiriza ubwo burenganzira, hashyirwaho n'inzego zigamije kugenzura iyubahiriza ryabwo. Hari n'inzego zifite inshingano yo gutuma ubwo burenganzira bugerwaho. Bidufitiye akamaro kanini cyane kumenya amahame remezo y'uburenganzira bwa muntu, amasezerano mpuzamahanga yerekeranye n'uburenganzira bwa muntu, amategeko n'inzego bituma ubwo burenganzira bwubahirizwa.Umusanzu wa RIME COMPANY LTD muri urwo rwego ujyanye no gutanga ubumenyi bw'ibanze (n'ubwimbitse bibaye ngombwa) ku burenganzira bwa muntu, ndetse n'amategeko. Kuri ibyo hiyongeraho ubwunganizi mu by'amategeko ndetse no mu nkiko igihe bibaye ngombwa.

Iterambere

Kugira ngo iterambere rirambye rigerweho, bisaba ko habaho uruhare rugaragara rw'abafatanyabikorwa batandukanye. Impuguke za RIME COMPANY LTD zifasha ibigo, inzego za Leta, imiryango nterankunga, imiryango itegamiye kuri Leta, abikorera n'abanyamadini gukora igenamigambi no gushyira mu bikorwa imishinga yo mu rwego rw'iterambere.

Ubumenyi n'ikoranabuhanga

Muri iki kinyejana tugezemo, ubumenyi n'ikoranabuhanga byabaye igikoresho cy'ibanze cy'iterambere. Mu ntego n'imikorere byacu, tugamije gukundisha abantu ikoranabuhanga no kuribyaza umusaruro. Mu bikorwa byacu bya buri munsi, harimo gushishikariza abafatanyabikorwa bacu kwerekana ibyo bakora babinyujije mu ikoranabuhanga, no kugira ubumenyi bwa ngombwa mu ikoranabuhanga bakwifashisha mu guharanira kugera ku ntego zabo.

Ubufatanye n'ibigo, imiryango n'amashyirahamwe mu kugera ku ntego zabo

Ubufatanye n'ibigo, imiryango n'amashyirahamwe bushingira ku masezerano yihariye (MoU) dushobora kugirana bitewe n'igikenewe. Bimwe mu bikorwa dushobora gufatanyamo ni ibi bikurikira:

1. Gukora inyigo z'imishinga igezwa ku baterankunga

2.Gushaka abakozi bakwiye

3.Kubaka ubushobozi bw'abakozi

4.Inama mu gucunga abakozi

5.Gukumira, guhosha no gukemura amakimbirane

6.Ibikorwa by''ikoranabuhanga rigezweho (ICT)

7. Amahugurwa ku bagenerwabikorwa

8. Ikurikiranabikorwa n'isuzumabikorwa (Monitoring & Evaluation)

9. Ibaruramali n'igenzura ry'imikoreshereze y'umutungo (Audit)

10.Itangazamakuru n'iyamamazabikorwa

GUSUBIRA AHABANZA/HOMEPAGE

rimecompanyspace.com/