Imibereho n'imibanire n'abandi
DUSOBANUKIRWE N'IMYITWARIRE YA MUNTU
UMUSOGONGERO
Ni kenshi tubona imyitwarire y'abantu itandukanye burundu n'iy'abandi. Iyo myitwarire usanga idutera amarangamutima adasanzwe nk'ubwoba, agahinda, imihangayiko, umujinya, .....
Hari n'abagira impungenge ko umunsi umwe bashobora kugwirirwa n'ibibazo nk'ibyo babonye cyangwa bumvise.
Dufite intego yo kuvuga ku myitwarire imwe n'imwe idasanzwe dushobora gusangana abana, abantu bakuru, abo twashakanye, n'abandi. Tuzajya tugerageza no gutanga inama z'uburyo twafasha abo bantu. Ibi tuzabifashwamo n'impuguke mu myitwarire n'imitekerereze ya muntu (psychologues), ndetse n'abandi bafite ubumenyi cg ubunararibonye mu bijyanye n'imiberereho, imibanire n'imyitwarire y'abantu.
Uwifuza kudufasha kugera kuri iyo ntego, inkunga ye yakirwa neza. Uwifuza na we zimwe muri services zitangwa na RIME COMPANY LTD nk'amahugurwa cg ubundi bufasha turamwifuriza ikaze.
IBY'INGENZI BITUMA UMUNTU AGIRA IMYITWARIRE RUNAKA
Abanyarwanda bavuga ko uburere buruta ubuvuke. Ni ukuri kudasubirwaho ko imyitwarire umuntu agira ahanini iba ifite imizi mu burere yahawe, n'ubuzima yaciyemo. Tubashije gucukumbura uburyo umuntu cyangwa abantu runaka babayeho, uburere bahawe n'amateka yabo yihariye, byadufasha kumva imyitwarire idasanzwe runaka tubabonana, ntitubashe guhita tubyiyumvisha.
Ingero:
- Kwiyahuza ibiyobyabwenge
- Amakimbirane yo mu ngo
- Ubwicanyi ndengakamere
- Ubwomanzi mu buryo butandukanye
- Uburwayi bwo mu mutwe
- Kwiyahura
- Ibindi
Ubwo bucukumbuzi ni bwo bwonyine bushobora gutuma tubona umuti urambye kuri ibyo bibazo bibangamiye umuryango w'abantu.