UBUZIMA

Ubuzima bwo mu mutwe

Ubuzima bwo mu mutwe ni imwe mu nkingi nyamukuru ziranga ubuzima busendereye. Ikibabaje, ni uko abantu benshi badafite ubumenyi bw'ibanze ku buryo babungabunga ubuzima bwabo bwo mu mutwe. Iyo bwahungabanye, bata icyizere cyo kuba bwakongera bugasubirana. Nyuma y'ibyo byose ariko, hari ikibazo gikomeye cy'uburyo abarwayi bo mu mutwe badafatwa nk'abandi barwayi bose, nyamara uburwayi bwo mu mutwe ari uburwayi nk'ubundi, bushobora kuvurwa bugakira. Twakongeraho kandi ko n'umuntu wese ari umukandida wo kuba yahura n'ubwo burwayi.

Birakwiye rero ko mbere na mbere dusobanukirwa bihagije n'uburwayi butandukanye bwo mu mutwe, uko twabwirinda, ndetse n'uko twafasha abafite ubwo burwayi.

Tuributsa ko ubuzima bwo mu mutwe bufitanye isano ya hafi n'umutekano, umudendezo mu miryango, ndetse n'iterambere.

Twese hamwe tubungabunge ubuzima bwo mu mutwe!

RIME COMPANY LTD yiyemeje gutanga inyigisho n'ibikorwa bifasha kugera kuri iyo ntego.