Igihe iheruka Kuvugururwa [2024.Werurwe.02]
Murakoze guhitamo VIPI TRANSPORT! Iyi Politiki y’Ubwirinzi bw’Amakuru isobanura uburyo dukusanya, dukoresha kandi turinda amakuru yawe yihariye ukoresheje porogaramu yacu ya telefoni na urubuga. Iyo winjiye cyangwa ukoresheje porogaramu, uba wemeye ibikubiye muri iyi Politiki.
Amakuru Dukusanya
Amakuru Yihariye
Iyo ukoze konti cyangwa ukoresheje porogaramu yacu, dushobora gukusanya amakuru yihariye nk'izina ryawe, aderesi ya email, nimero ya telefoni, n’aho uherereye.Amakuru ku Mikorere
Dukusanya amakuru ku buryo ukoresha porogaramu, harimo serivisi usaba, ibyo ushakisha n’uburyo uganira n’abatanga serivisi.
Uko Dukoresha Amakuru Yawe
Itangwa rya Serivisi
Amakuru yawe yihariye akoreshwa mu kukuhuza n’abatanga serivisi begereye aho uri no mu koroshya gutanga serivisi wasabye.
Itumanaho
Dushobora gukoresha uko twabonye tukwandikira ubutumwa, amakuru agezweho, n’amakuru y’ingenzi ajyanye na porogaramu no ku byo wasabye.
Kunoza no Gusesengura
Dukoresha amakuru rusange atagaragaza umuntu ku giti cye mu gusesengura imyitwarire y’abakoresha porogaramu, kunoza serivisi no gutanga uburambe bwiza.
Umutekano w’Amakuru
Dukoresha uburyo bwo kurinda amakuru bukurikije amahame agenga urwego rw'ikoranabuhanga, kugira ngo turinde amakuru yawe yihariye kutinjirwaho, gusohoka, guhindurwa cyangwa gusenywa binyuranyije n’amategeko.
Serivisi z’Abandi Bafatanyabikorwa
VIPI TRANSPORT ishobora gukoresha serivisi z’abandi bantu mu bijyanye no kwakira ubwishyu n’ibindi. Nyamuneka reba politiki zabo z’ubwirinzi bw’amakuru kuko tutabazwa ibyo bakora.
Cookies n’Izindi Teknoloji Zimeze Nka Zo
Dushobora gukoresha cookies n’izindi teknoloji zikora nkazo mu gukusanya amakuru y’icyuma ukoresha no kunoza uko ubona porogaramu. Ushobora guhindura uburyo cookies zikora mu buryo bwo gutunganya ibikoresho byawe.
Gusangiza Amakuru
Dushobora gusangiza amakuru yawe n’abatanga serivisi kugira ngo serivisi zisabwe zitangwe neza. Ntitugurisha cyangwa ngo dusangize amakuru yawe ku mpamvu z’ubucuruzi nta burenganzira bwawe bugaragara.
Amahitamo Yawe
Ufite uburenganzira bwo kureba, kuvugurura cyangwa gusiba amakuru yawe yihariye. Ushobora guhindura uko ushaka ko tugutumanaho binyuze muri porogaramu.
Ivugururwa rya Politiki y’Ubwirinzi bw’Amakuru
Dushobora kuvugurura iyi Politiki uko igihe kigenda. Itariki iheruka kwandikwa izaba iri hejuru ya politiki.
Tuvugishe
Imeli wadusabiraho ubusobanuro: support@vipitransport.com
Ukoresheje porogaramu ya Vipi Transport, uba wemeye ibikubiye muri iyi Politiki y’Ubwirinzi bw’Amakuru. Nyamuneka isome neza kandi ujye ureba ibihinduka kenshi.