‘Flo’, inzoga yengerwa mu Bubiligi igakorwa mu bihingwa bitakoreshejwemo imiti yica udukoko cyangwa ifumbire mvaruganda, igiye gutangira gucururizwa mu Rwanda.
Iyi nzoga yengerwa mu rwengero rwa Brasseries de Flobecq, ikorwa mu moko arenga atandatu ya malt, amazi, hakongerwamo umusemburo. Irimo amoko atatu ariyo Flo 58 yakozwe muri 2018, Flo yellow [isanzwe ikoreshwa muri Tour de France] yakozwe mu 2019, ndetse na Flo red yakozwe muri 2021.
Kuri uyu wa Gatanu ku ya 21 Ukwakira 2023 ubwo yamurikwaga ku mugaragaro mu Rwanda, Umuyobozi w’Urwengero rwa Brasseries de Flobecq, Kavakure John Christian, yavuze ko mu myaka yose iyi nzoga imaze icuruzwa mu Bubiligi yagiye ihabwa ibihembo bitandukanye kubera umwihariko wayo.
Yakomeje avuga ko hajya gufatwa icyemezo cyo kwagura ibikorwa byabo ngo iyi nzoga y’umwimerere (organic beer) igezwe no mu Rwanda, bari bagamije kurengera imibereho myiza y’abakunda inzoga muri rusange.
Ubuyobozi bw’uru rwengero buvuga ko byatwaye imyaka igera kuri 12 kugira ngo havumburwe umusemburo uzakoreshwa mu kwenga iyi nzoga yifitemo ikigero cya alcool ya 6%.
Umuyobozi Mukuru wa Jespo2 Ltd izajya igeza iyi nzoga hirya no hino mu Rwanda, Ndahimana Jean Marie Vianney, yavuze ko uko igihugu gikataje mu iterambere n’urwego rw’ubukerarugendo ruri kwaguka cyane, akaba ari imwe mu mpamvu zatumye iyi nzoga ya Flo ihazanwa kugira ngo n’abaturuka mu mahanga bari basanzwe bayikunda bajye bayibona byoroshye.
Yagize ati “Ibyo dukora byose tubikorera mu murongo wa Leta iba itwifuriza iterambere n’ibyiza. Ni muri urwo rwego rero natwe dushishikariza abanywa inzoga kunywa mu rugero kandi ko iyi nzoga nta mwana uri munsi y’imyaka 18 yagenewe.”
“Twatekereje ku Banyarwanda kandi ndizera ko bazanyurwa kuko nta handi wasanga inzoga nk’iyi mu Rwanda no muri Afurika”
Ndahimana yavuze ko iyi ari intangiriro ariko muri rusange intego ihari ari ukugeza uru rwengero mu Rwanda ku buryo bizagira uruhare ku kugabanya ibiciro by’iyi nzoga ndetse n’uruhare mu guha Abanyarwanda akazi.
Umuyobozi Mukuru wa Jespo2 Ltd, Ndahimana Jean Marie Vianney
Umuyobozi w’Urwengero rwa Brasseries de Flobecq, Kavakure John Christian
Umuyobozi Mukuru wa Jespo2 Ltd, Ndahimana Jean Marie Vianney [ibumoso], ashyikiriza impano Ambassadeur Bert Versmessen
Umunyarwenya Michaël Sengazi na Anita Pendo bari abashyushyaruganda b'ibi birori
Inzoga ya Flo yellow isanzwe ikoresha mu irushanwa rya Tour de France
Inzoga ya Flo iri mu moko atatu atandukanye ariyo Red Flo, Yellow Flo ndetse na Flo 58.
Ibirori byo kumurika iyi nzoga byabereye i Kigali muri Kigali Convention Centre.