INGANZO IGANJE ni urubuga rw'urubyiruko rwiyeguriye umuco nyarwanda nibindi biwushyigikira turimo abanyabuvanganzo butandukanye cyane cyane ubwo muri rubanda rwa giseseka. harimo aba MC, ABATAHIRA, ABASIZI, ABABYINNYI, ABARIRIMBYI, ABACURANZI, ABANDITSI, N'ABAHANZI B'INGERI ZOSE. Dukeneye gushyigikirwa namwe kugirango dukomeze gucigatira umuco wacu.
INGANZO IGANJE IGIYE GUKORA IGITARAMO CY'AMATEKA MURI KIGALI IKABA ISABA ABANTU BOSE KUTAZACIKWA.
Muraho, twishimiye kubagezaho igikorwa cy'indashyikirwa turi gutegura kubufatanye n' @indibaartspace turigutegura igitaramo cy'imbaturamugabo kizaba kuwa 05 kamena 2023.
kikaba kizabera Gasabo Kimihurura Rugando. kucyicaro cy'indiba art space ntimuzacikwe n'abari beza babezaruhimbi bakaraga icyimero koko n'intore zikora mumitana zikibwira abatanazi.
hazaba hari kandi abasizi batandukanye basiga mundimi zitandukanye kubura rwose ntibikakubeho.
turabiziko muzaryoherwa.
kubindi bisobanuro twandikire kuri Email yacu inganzoiganje@gmail.com
cyangwa ukaduhamagara kuri 0787701298.
ushobora kandi kutwandikira tukagushyira muri group yacu ya whatsapp cg ushaka gufatanya natwe ugahamagara 0722235302.
Please don't hesitate to follow us on our social medias INGANZO IGANJE or subscribe to our youTube channel.
Cyera habagaho kirazira haba kumico no mumyifatire y'abanyarwanda bo hambere. ibi byatumaga abanyarwanda bitwararika ibintu bimwe nabimwe.
muribyo harimo nimuvugire yakoreshwaga kumata ndetse no kunka ibi bizwi nk'ikeshamvugo.
twabahitiyemo amwe muri ayomagambo yakoreshwaga igihe bavugaga amata cg inka. muri iyi video murabimenya byose.
mwibuke kandi gukora SUBSCRIBE kuri youtube channel yacu INGANZO IGANJE munadusure kumbuga nkoranyambaga zacu zitandukanye.
haricyo ushaka kongeraho watubwira unyuze kuri Email yacu inganzoiganje@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri 0787701298 whatsapp 0722235302.
USHAKA KUDUTERA INKUNGA
MOMO PAY: 429509
Jean Marie Bertin.
HUMURA
UZABA UMWAMI
RURAGUKUNDA
MWANA WANZWE UZABA UMWAMI
Avuka yavutse nkabandi
Yiga gutamba imbuga nkabandi
Uretseko atarezwe nkabandi
Ngo asimbagizwe asomeshwe akandi
Ibyogukundwa ngo akorerwe bd nkabandi
Byabaye nkokwikirigita agaseka.
Bidatinze nyina ati ndaguhuzwe
Atangira kumucira umunzenze
Ibitutsi ati urikizeze
Yageramurungano bati uri umurezi
Nuko umwaka akurana ikiniga.
Agera mubandi biyita amaniga
Ati singatangwe nubundi ntacyo ndamira
Ati ndikizeze kitagira icyizere
Yatera agatima kumunzenze
Ubwo akazenga amarira mumaso
Nuko yisanze mugacu k’amabandi.
Bucyeye bati soma kugatabi
Bati ongera mwana uribagirwa agahari
Bati uramera nkucuranga gitari
Bishyira kera ingendo nayo irahinduka
Ngo ahinduke imbata yisanga mubindi
Aho kwikorera ikibindi atangira kwiyambura inkindi
Uwo bahuye akamwahura
Wazamura ijwi akakwahuranya
Akura akubitwa ubuzima nabwo burakara
Nuko yahindutse umurakare
Igihe kigeze ashyira umupira hasi
Sinzi aho yatoraguye agatasi
Ubwenge bumuyobora umuhanda
Atangira gusaba umuhisi numugenzi.
Yigira inama ati sinasabana uburyarya
Yigira inama yokuba indyarya
Bati nimungeri wa nyankaka
Batangira kumubonamo ubukaka
Bati mwanawanzwe uzaba umwami.
Batise ko umukunze umuhaye agashati
Bati reka muterere nagapasi
Abandi bati reka nshyire muri akagatasi
Abimpuwe bati waziziki basi
Kumbe ukobavuga umwana atangira kwiga
Intero arimwe iti uzaba umwami.
Mwana wanzwe uzaba umwami
Burya abagome nta formire
Ntibamubonye bati tumwanjame
Rurema wamuhanze akinga akaboko
Gusa ntibyamubuza kurya ikiboko
Abona ko byose arikimwe
Yirira igikumwe.
Bidatinze agira Imana abona arakuze
Abona umuryango ntagihango
Akira ibihanga aba indirira rugamba
Yamahirwe yamuhunze nawe aza kumusekera
Ubu ara kirika suri nkabandi
Disi ntiyibagiwe amabandi
Arayasanga ayashira Mubandi.
Ubu nawe yabaye intore
Yakize umunzenzeagarura ikizere
Ejo hazaza heza arahabona imbere
Ntawumwubikira imbehe
Abagome nimpuhwe nkizabihehe yarabyibagiwe
Gusa aracyafite igikomere cyanyina wamutaye
Umwana wanzwe abaye umwa.
Umwana wanzwe abaye umwami
Abamugaye baramugarukira disi yaje kuba umuntu
Atanga imbabazi ubu barasangira
Igitwenge nicyose aseka ntamususu
Ahora ahasusurutse impano ye iramurika
Ahagaze mubandi ntagishyika.
Mwana wanzwe humura cyane
Umwana wanzwe niwe ukura cyane
Naho ibibazo byaza bicanye dange
Biraza rwose ntabe igikange
Kuko nubundi isi ari uruvange
Humura uzaba umwami.
Murakoze muralkarama
Yari rusuhuzanyanya shimwe
Rwa rugabira amahanga
Umusizi usiga ntibasiganuze bagasigara basakiranya
Amashyi ku ishashi ya rushikanuzamishike
NDI inganji nkaba indatwa mu mihigo.
UMUSIZI: Bertin Mugisha.
inganzoiganje@gmail.com
+250787701298