Abantu bahagaze bemye

English

Umushinga mpuzabahanzi w’amashusho

ku nkuta z’ahibukirwa jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda


UMUSHINGA

«Abantu bahagaze bemye» ni umushinga w’ubuhanzi bugamije kwibuka watekerejwe n’umunyabugeni  Bruce Clarke bivuye ku cyifuzo cy’uko haboneka ibihangano bijyanye n’umurimo wo kwibuka byo kwerekana mu mihango yo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi bo mu Rwanda mu mwaka w’1994.  Uyu mushinga  ugamije guhanga amashusho yimbitse agaragaza ahantu hiciwe abantu n’inzibutso za jenoside mu Rwanda.

Abantu bahagaze bemye

 
 Hazashushanywa abagabo, abagore n’abana mu buryo bw’ubugeni hanze y’inzibutso za jenoside ahabonwa na bose. Ibyo bishushanyo by’ibihangange bigera kuri metero 5 z’uburebure, bizagaragarira ababireba nk’imibyimba y’abantu itaziguye ariko ihamye ishushanya icyubahiro cy’abambuwe ubumuntu muri jenoside baba abishwe cyangwa abarokotse.  Abo « Bantu bahagaze bemye» bazaba bahagaze nk’abahamya b’amateka y’umubabaro. Ikigamijwe ni  urwibutso rw’abishwe no gusubiza agaciro buri muntu mu bo jenoside yari igamije gutsemba; kubasubiza icyubahiro bambuwe. Bityo ahantu hagiye harimburirwa abantu hazaba hatuwe n’ibyo bimenyetso kugira ngo hatagira ubibagirwa.

Abo « Bantu bahagaze bemye » bazaba ibimenyetso bishobora gushushanywa  ku nzibutso zitandukanye no gushyirwa hirya no hino ku isi yose mu itumba ry’umwaka w’2014 mu mihango yo kwibuka jenoside ku nshuro ya 20. Uyu mushinga rero mu by’ukuri ugamije ibintu bibiri bitandukanye ukazanakorwa  mu byiciro bibiri.  Icya mbere ugamije ni uguha ishusho ikomeye kandi nziza abanyarwanda,  yashyirwa ku nzibutso n’ahandi hiciwe abantu kugira ngo amateka y’ibyahabereye atazibagirana. Iyo shusho  kandi izaba ishimangira ko abanyarwanda bahagaze bemye, bafite ishema n’ubwo banyuze mu bikomeye.

Igice cya kabiri kigamije guha umurimo wo kwibuka jenoside yo muri 1994 n’umushinga w’ « Abantu bahagaze bemye» intera mpuzamahanga. Mu rwego rw’imihango yo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 20 izaba mu mwaka w’2014, twifuza ko ahandi hantu hakomeye ku isi yose nabo bibuka Mata 1994 maze bagashyira ku bikuta byabo « Abantu bahagaze bemye». Umuryango mpuzamahanga, ibihugu by’ibihangange na LONI bakwiye kwibuka abishwe, gukomeza abarokotse no kwibuka uruhare rwabo mu bikorwa bitandukanye byatugejeje kuri jenoside mu Rwanda. Ikigamijwe aha, ni ukumenyesha amateka ya jenoside umuryango mpuzamahanga, gukangurira inyokomuntu yose ibyabaye muri 1994 no kurema urutindo ruhuza abanyarwanda n’abandi baturage b’isi.

UBURYO UMUSHINGA UZAKORWA

Uyu mushinga w’ubuhanzi bushushanya ku nkuta kandi bugenewe bose, uzayoborwa n’umunyabugeni Bruce Clarke uzakorana n’abayobozi b’u Rwanda mu nzego zitandukanye n’amashyirahamwe y’abarokotse jenoside, ukazakorerwa ku nzibutso n’ahandi hantu hafitanye isano na jenoside : aho abantu bibukira, ahiciwe abantu, inyubako rusange, amashuli, insengero. Ni ingenzi ko abaturarwanda bagira uruhare mu mushinga wo kurema ibihangano. Niyo mpamvu twifuza gutegura amahugurwa yaduhuza n’abahanzi b’abanyarwanda.

Kugira ngo « Abantu bahagaze bemye» bahangwe, hashobora gukoreshwa uburyo butatu. Ubwa mbere ni ibishushanyo ku nkuta hakoreshejwe amarangi. Bwakoreshwa cyane cyane ku nzibutso n’ahiciwe abantu mu Rwanda kugira ngo ibyahabereye bizahore byibukwa. Ubwa kabiri ni ugucapa ibishushanyo cyangwa kubishushanya ku mizingo minini, Ibi bikaba byagira akamaro cyane igihe ibishushanyo byerekanywa mu buryo budahoraho, bikanatuma byoroha kubyimurira hirya no hino harimo ahantu h’ingenzi (nko ku Muryango w’Abibumbye i New York cyangwa ku mbuga yitiriwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu i Paris). Kuri ubu buryo bubiri bubanza hiyongeraho ubundi bwa gatatu bukoresha amatara yashushanya « Abantu bahagaze bvemye» mu majoro yo kwibuka mu Rwanda n’ahandi ku isi.

Ingufu z’iki gihangano kigamije kwibuka zizaturuka ku ko cyerekanywe ahantu henshi hatandukanye. « Abantu bahagaze bemye» bazaba igishushanyo gishimangira igihugu kigihagaze cyemye; bazabwira kandi abahisi n’abagenzi ko aho bari higeze kuba kandi hakicirwa abagore, abana n’abagabo buzuye ubupfura tutazigera twibagirwa.

Contact